Kimbagira


KIMBAGIRA
Imirimo y’abantu mu bihe byabo, yuzuyemo amatindo yubaka n’andi asenya,
Kandi ahenshi asenya aruta ayubaka, eya,
Mu mirimo yacu mu byo tuvuga, harimo amatindo
Mu ntoki zacu n’ibyo tuzikoresha arimo
Kandi ga burya gusenya si ukwitwaza itindo gusa, kimbagira.
                   R/Kimbagira wowe wamenye ko isi ari icumbi

Niba ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda
Bicengezemo na bagenzi bawe bose
Abakuru n’abatoya twisungane dusangire byose kuri iyi si,
Dutoze abato ubwitonzi be kwitaza abakene ngo barandate abakire, yoyoyoyo

Iyi si yacu iyaba yasenywaga n’amatindo gusa

Ntacyo yari ibaye cyangwa se yajyaga kuzaba
Iyaba imitima yacu itabagamo gutsembana
Kandi tugatsemba dushaka kwikirira, eya,
Ukorera kwikirira arusha itindo gusenya
Ni irihe tindo ryarusha ishyali ryacu gutyara
Ngiki igikoresho mudatembwa mu bikoresho byamaze rubanda, yoyoyoyo

Ni irihe tindo ryarusha iryo faranga kumara abantu

Ngicyo kimali cyamariye abenshi kw’icumu
Kigahitana nyakamwe kikamuheza epfo iriya
Ngiyi intambara y’akangaratete abenshi bahorana

Ni ishoka ki yatambuka amabwira no kutivuguruza

Nguwo buhiri rya Pfundo rya Ndimburabantu
Akaba amaze iminsi kwa shingiro ry’akarengane
Umuturanyi we akaba rwango rwa munyangire!
Umubyeyi wabo akabandwa ngo rwambaze ndore, kimbagira

Umutalimba n’inyundo ntibizi kurimbura

Ururimi ry’ubugome rubirusha byombi
Ariko wowe wamenye ko isi ari icumbi,
Imana izabiguhembera

lundi 16 mars 2009 01:16 , dans Muhirwa Jean Berchmans




1 Fan

Aucun commentaire pour l'article: Kimbagira



Votre commentaire :

(facultatif)

(facultatif)

error

Attention, les propos injurieux, racistes, etc. sont interdits sur ce site.Si une personne porte plainte, nous utiliserons votre adresse internet (23.20.196.179) pour vous identifier.     


ouvrir la barre
fermer la barre

Vous devez être connecté pour écrire un message à karahanyuze

Vous devez être connecté pour ajouter karahanyuze à vos amis

 
Créer un blog