Kimbagira


KIMBAGIRA
Imirimo y’abantu mu bihe byabo, yuzuyemo amatindo yubaka n’andi asenya,
Kandi ahenshi asenya aruta ayubaka, eya,
Mu mirimo yacu mu byo tuvuga, harimo amatindo
Mu ntoki zacu n’ibyo tuzikoresha arimo
Kandi ga burya gusenya si ukwitwaza itindo gusa, kimbagira.
                   R/Kimbagira wowe wamenye ko isi ari icumbi

Niba ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda
Bicengezemo na bagenzi bawe bose
Abakuru n’abatoya twisungane dusangire byose kuri iyi si,
Dutoze abato ubwitonzi be kwitaza abakene ngo barandate abakire, yoyoyoyo

Iyi si yacu iyaba yasenywaga n’amatindo gusa

Ntacyo yari ibaye cyangwa se yajyaga kuzaba
Iyaba imitima yacu itabagamo gutsembana
Kandi tugatsemba dushaka kwikirira, eya,
Ukorera kwikirira arusha itindo gusenya
Ni irihe tindo ryarusha ishyali ryacu gutyara
Ngiki igikoresho mudatembwa mu bikoresho byamaze rubanda, yoyoyoyo

Ni irihe tindo ryarusha iryo faranga kumara abantu

Ngicyo kimali cyamariye abenshi kw’icumu
Kigahitana nyakamwe kikamuheza epfo iriya
Ngiyi intambara y’akangaratete abenshi bahorana

Ni ishoka ki yatambuka amabwira no kutivuguruza

Nguwo buhiri rya Pfundo rya Ndimburabantu
Akaba amaze iminsi kwa shingiro ry’akarengane
Umuturanyi we akaba rwango rwa munyangire!
Umubyeyi wabo akabandwa ngo rwambaze ndore, kimbagira

Umutalimba n’inyundo ntibizi kurimbura

Ururimi ry’ubugome rubirusha byombi
Ariko wowe wamenye ko isi ari icumbi,
Imana izabiguhembera

lundi 16 mars 2009 01:16 , dans Muhirwa Jean Berchmans



13 commentaire(s)

  • KAYUMBA mailto lun. 25 juin 2012 17:12
    NIce Song!
    Bravo!
  • gakwandi ven. 04 nov. 2011 19:48
    Bite byanyu?Vraiment turazishimira .
    Mwazashyizeho nizaCpt Nsengiyumva nka Muyira,amasezarano,kurya imvange ni ingenzi,adela mukasine
  • Intiganda mer. 07 sept. 2011 13:55
    Au nom de Dieu, les artistes sont des vrais révérateurs de ce qui viendra. Ubu butaka tuzabusiga uko twabusanze. Ntawe ukomera ku Isi kuko byose ari agahenge. Akarengane ni amahirwe ku bakagirirwa, kakaba ibyago ku bagakora! Nimukomeze mutwibutse amateka y'u Rwanda.
  • Jusefu sam. 27 nov. 2010 15:50
    Uwaba ufite indilimbo yitwa "UMUGISHA URAVUKANWA" ya Kizito yayohereje Administrateur noneho akayidushirira kuri iyi blog. Mukomere.
  • john jeu. 25 nov. 2010 21:00
    mwarakoze, ariko kuri lyrics z'iyi ndirimbo hariya mwanditse ngo "mudatembwa" mwaba mwaribeshye ari "MUTAGIMBA " MU BIKORESHO BYAMAZE RUBANDA. thks kwakira igitekerezo cyanjye.
  • john jeu. 25 nov. 2010 20:59
    mwarakoze, ariko kuri lyrics z'iyi ndirimbo hariya mwanditse ngo "mudatembwa" mwaba mwaribeshye ari "MUTAGIMBA " MU BIKORESHO BYAMAZE RUBANDA. thks kwakira igitekerezo cyanjye.
  • john jeu. 25 nov. 2010 20:59
    mwarakoze, ariko kuri lyrics z'iyi ndirimbo hariya mwanditse ngo "mudatembwa" mwaba mwaribeshye ari "MUTAGIMBA " MU BIKORESHO BYAMAZE RUBANDA. thks kwakira igitekerezo cyanjye.
  • Jordan Sneakers mailto lun. 25 oct. 2010 02:50
    Cool articles,many people who asks me how good you wrote,I said if they read your posts,they will like you truly.thanks your ideas you said,I learned them before I knew.better then,and hope your life will be interesting.
  • Damascene lun. 11 oct. 2010 12:10
    Ndemeye keli
  • karahanyuze lun. 11 oct. 2010 02:06
    Ngiyo tuyishyizeho, ndetse reka n'izindi zose za muhirwa dufite tuzishyireho.

    Mukomeze kuryoherwa na Karahanyuze


Votre commentaire :

(facultatif)

(facultatif)

error

Attention, les propos injurieux, racistes, etc. sont interdits sur ce site.Si une personne porte plainte, nous utiliserons votre adresse internet (54.234.126.92) pour vous identifier.     



ouvrir la barre
fermer la barre

Vous devez être connecté pour écrire un message à karahanyuze

Vous devez être connecté pour ajouter karahanyuze à vos amis

 
Créer un blog