Twagirayezu Cassien
Impanuro
Nyumva
wowe w’intabera nambariye ruhi
Nshuti
nzira y’umubano ukwiye
Yemwe
mwe mubitse ubwenge nimuhaguruke
Mumurike
inzira iboneye
Benemuntu
mbe ko bagenda insigane
Ab’intege
nke babaye abande
Ko
mvugiye ahirengeye ngo munyumve
Mbese
ni nde wamenyera intsinzi?
Yooooooooyooooooooo
Inzira
nanyuzemo yambanye ndende
Ngera
aho nkeka ko nahabye
Nsigara
nsa n’utakigira kivulira
Mbega
inzira y’inzitane
Nkumva
ngeze aho ntangiye kubabara imirundi urugendo rukiri
rwose
Mbe
wowe ko wiruka cyane ubwo uragana hehe?
Muri
iyi nyanja itagira inkombe
Yooooooooyooooooooo
Nk’ubu
hari ubwo nicara jyenyine nkibaza
Byinshi
cyane mu buto bwacu
Nkibutsa
ubupfura bwari bwuzuye iyo nzira
None
zabyaye amahari
Nyabuna
ca inkoni izamba mushobora byose
Ukize
iyi ntoteza ituzonga
Tsemba
ibibabaje byose kuri iyi ntizanyo
Zirya
nduru zitsina amajyambera
Burya
muntu arahababarira
Woweho
rero ngo ubu uriho umerewe neza
Reka
tube ariko tubivuga aha
Urugero
rwiza mvuga urarukwiye cyane
Burya
tukwita urumuri rw’abandi
Niba
uzira inenge imbere y’imbaganyamwinshi
Ngiryo
isengesho ry’imena
Ntuzasebera
mu rw’ikirenga
Iyo
ubirebye wese ugashoberwa
Wibaza
iby’imibereho yawe
Ukibaza
icyo rubanda ruyigurira
Ugapfukama
amavi akaruha
Ukicinya
inama uti ubu nk’uwagana ihanga
Ahari
wenda yazanayo ihaho
Mwana
wa mama nkubwire birya wita imiruho
Jye
mbona ari byo bitaguhenda
Umutimanama
haba ubwo wishuka
Nk’izo
nzira z’insobane zagenewe ba nde?
Ko
amahirwe ubanza atoranya
Ubushobozi
n’impuhwe twahawe n’Umuremyi
Mbese
nta cyo bigishoboye
Urusha
undi ingufu yamwambukije iyo nyanja
Umubano
ugakwira mu bantu
Tuwubibe
tuwubagarire
Umwuka mwiza ukwire iyi si
yacu
Iyo mpumeko y’amahoro
iganze
Nyumvira umenye umenyere iyi
mpanuro
Par Twagirayezu Cassien
|
Commentaires